2 Chronicles 33:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma Manase ashyira ikigirwamana mu Ngoro y'Uhoraho, iyo yavuganiyemo na Dawidi n'umuhungu we Salomo ati: “Ni muri iyi Ngoro n'i Yeruzalemu mpisemo mu miryango yose ya Isiraheli, kuzajya bahansengera ubuziraherezo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ashyira mu Ngoro y’Uhoraho ishusho ry’ikigirwamana yari yarakoresheje; kandi Imana yari yabwiye Dawudi n’umuhungu we Salomoni, iti «Muri iyi Ngoro n’i Yeruzalemu ni ho natoranyije mu miryango yose ya Israheli kugira ngo mpashyire izina ryanjye iteka ryose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi ashyira igishushanyo cy'ikigirwamana yabumbye mu nzu y'Imana, kandi ari yo Imana yavuze kuri Dawidi n'umuhungu we Salomo iti “Muri iyi nzu n'i Yerusalemu nahatoranije mu miryango ya Isirayeli yose, ngo mpashyire izina ryanjye iteka ryose.”