2 Chronicles 34:27 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
wicisha bugufi imbere yanjye, kandi uzirikana mu mutima wawe icyo nteganyirije aha hantu n'abahatuye. Kubera ko washishimuye imyambaro yawe kandi ukarira, ndakumenyesha ko nakumvise.’ Ni jye Uhoraho ubivuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
nuko umutima wawe uricuza, wicisha bugufi imbere y’Imana umaze kumva amagambo yavugiwe aha hantu n’abahatuye, usesa amarira imbere yanjye, ubu rero nanjye ubwanjye nakumvise! Ni ko Uhoraho avuze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kuko umutima wawe wari woroheje, ukicisha bugufi imbere y'Imana wumva amagambo yayo ivuga kuri aha hantu n'abaturage baho, ukicisha bugufi imbere yanjye ugashishimura imyambaro yawe ukandirira imbere, nanjye ndakumvise.’ Ni ko Uwiteka avuze.