2 Chronicles 34:28 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ni yo mpamvu nzakureka ukisazira neza ugashyingurwa mu mahoro, utarebye amahano ngiye guteza aha hantu n'abahatuye.” Nuko intumwa zizanira umwami icyo gisubizo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore nzakureka usange abasokuruza bawe uzigendere amahoro, uzahambwe utabonye na kimwe mu byago nzateza aha hantu n’abahatuye.’» Intumwa zishyira umwami icyo gisubizo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
‘Nuko nzagusangisha ba sogokuruza ushyirwe mu mva yawe amahoro, kandi amaso yawe ntazareba ibyo byose nzateza aha hantu n'abaturage baho.’ ” Nuko baragenda babwira umwami ubutumwa.