2 Chronicles 34:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mu mwaka wa munani Yosiya ari ku ngoma, atangira gushaka Imana ya sekuruza Dawidi akiri muto. Mu mwaka wa cumi n'ibiri ni bwo yatangiye gutunganya u Buyuda na Yeruzalemu, asenya ahasengerwaga, asenya n'inkingi z'ikigirwamanakazi Ashera, n'ibigirwamana biremeye, n'ibindi bigirwamana byacuzwe mu muringa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu mwaka wa munani w’ingoma ye, akiri umusore, Yoziya yatangiye gushakashaka Imana ya sekuruza Dawudi, maze mu mwaka wa cumi n’ibiri atangira gukura muri Yuda n’i Yeruzalemu amasengero y’ahirengeye, inkingi zeguriwe ibigirwamana n’amashusho yabyo yabajwe cyangwa yacuzwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ahubwo mu mwaka wa munani w'ingoma ye akiri muto, yatangiye gushaka Imana ya sekuruza Dawidi, kandi mu mwaka wa cumi n'ibiri atangira gutunganya i Buyuda n'i Yerusalemu, amaramo ingoro na Ashera n'ibishushanyo bibajwe n'ibiyagijwe.