2 Chronicles 34:33 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yosiya akuraho ibizira byose byakorerwaga mu ntara zose za Isiraheli, ategeka abantu bose bo muri Isiraheli kuramya Uhoraho Imana yabo. Igihe cyose Yosiya yabayeho, ntibigera bateshuka gukurikira Uhoraho Imana ya ba sekuruza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma Yoziya aca ibiterasoni byose mu bihugu byose by’Abayisraheli kandi ategeka abari muri Israheli bose gukorera Uhoraho, Imana yabo. Mu gihe cyose yari akiriho, ntibateshutse ku Uhoraho, Imana y’abasekuruza babo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Yosiya akura ibizira byose mu bihugu by'Abisirayeli byose, yemeza abari mu gihugu cya Isirayeli bose gukorera Uwiteka Imana yabo. Iminsi yose akiriho ntabwo baretse gukurikira Uwiteka, Imana ya ba sekuruza.