2 Chronicles 35:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bashyira ku ruhande ibitambo bikongorwa n'umuriro kugira ngo babigabanye bakurikije amatsinda y'imiryango ya rubanda, ngo babitambire Uhoraho nk'uko byanditswe mu gitabo cya Musa. Babigenza batyo no ku bimasa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Amatungo maremare yari agenewe gutwikwa, yo bayashyira ukwayo, bayagabanya bakurikije amazu ya rubanda bari aho, kugira ngo bayature Uhoraho, nk’uko byanditswe mu gitabo cya Musa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bakurayo ibitambo byoswa, babigabanyaho ngo bagabanye amazu ya ba sekuruza b'abantu, kugira ngo babitambire Uwiteka nk'uko byanditswe mu gitabo cya Mose. Kandi n'inka bazigenza batyo.