2 Chronicles 35:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abaririmbyi bakomoka kuri Asafu baguma mu myanya yabo bakurikije itegeko rya Dawidi, na Asafu na Hemani na Yedutuni wahoze ari umuhanuzi w'ibwami. Abarinzi na bo baguma ku marembo yose, kuko bagenzi babo b'Abalevi bari babateguriye Pasika.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abaririmbyi bene Asafu bari bahagaze mu myanya yabo, nk’uko byari byarategetswe na Dawudi, ari na ho Asafu, na Henani, na Yedutuni, umushishozi w’umwami, bari baberetse; na none abarinzi b’amarembo baguma kuri buri rembo. Ntibagombye guhagarika imirimo yabo kuko abavandimwe babo b’abalevi bari babateguriye ibibagenewe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
N'abaririmbyi bene Asafu bari ahabo, nk'uko byari byarategetswe na Dawidi na Asafu, na Hemani na Yedutuni bamenya w'umwami. N'abakumirizi bari ku marembo yose, ntibagombaga kuva ku murimo wabo kuko bene wabo b'Abalewi babiteguriye.