2 Chronicles 35:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero kuva igihe cy'umuhanuzi Samweli, nta Pasika nk'iyo yari yarigeze kwizihizwa muri Isiraheli, kandi nta mwami wa Isiraheli wari warijihije Pasika nk'iyo Yosiya yizihije afatanyije n'abatambyi n'Abalevi n'Abayuda bose, n'Abisiraheli bose bari kumwe n'abaturage b'i Yeruzalemu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ntibari barigeze bakora umunsi mukuru wa Pasika muri Israheli kuva igihe cy’umuhanuzi Samweli, kandi nta mwami n’umwe w’Abayisraheli wigeze ahimbaza Pasika nk’uko Yoziya, abaherezabitambo, abalevi, Abayuda bose n’Abayisraheli bari aho, n’abaturage b’i Yeruzalemu bayizihije.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu Bisirayeli ntihigeze kuziririzwa Pasika nk'iyo uhereye mu bihe by'umuhanuzi Samweli, kandi nta mwami mu bami ba Isirayeli waziririje Pasika ihwanye n'iyo Yosiya yaziririje, afatanije n'abatambyi n'Abalewi n'Abayuda bose, hamwe n'Abisirayeli bari bahari n'abaturage b'i Yerusalemu.