2 Chronicles 35:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Neko amutumaho intumwa ngo zimubaze ziti: “Mpfa iki nawe, mwami w'u Buyuda? Si wowe nteye, ni umwanzi wanjye usanzwe kandi Imana integetse kugira vuba. Ntushake kubangamira Imana iri kumwe nanjye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Neko amutumaho intumwa kumubaza ziti «Turapfa iki, Mwami wa Yuda? Nta bwo ari wowe nje gutera uyu munsi, ahubwo ni undi wundi nteye, kandi Imana yantegetse kwihuta. Reka kwiteranya n’Imana iri kumwe nanjye, hato itakurimbura.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Neko amutumaho intumwa ati “Mpfa iki nawe, mwami w'Abayuda? Ubu ngubu si wowe nteye, ahubwo nteye inzu ndwana na yo, ndetse Imana integetse ko nihuta. Rorera kurogoya Imana iri kumwe nanjye, itagutsemba.”