2 Chronicles 35:22 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara Yosiya ntiyahindura umugambi we wo kurwanya Neko kuko yari yabyiyemeje, ntiyigera yumva amagambo ya Neko aturutse ku Mana. Ajya kurwanira na we mu kibaya cya Megido.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nyamara Yoziya ntiyahindura igitekerezo cye, kuko yari yiyemeje kurwana na we. Nuko ntiyita ku magambo ya Neko, kandi yari avuye ku Mana; nuko ashoreza urugamba mu kibaya cy’i Megido.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Yosiya ntiyemera kumuha ibitugu ngo asubireyo, ahubwo ariyoberanya ngo arwane na we, ntiyumvira amagambo ya Neko aturutse mu kanwa k'Imana, ajya kurwanira mu kibaya cy'i Megido.