2 Chronicles 35:25 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umuhanuzi Yeremiya ahimbira Yosiya indirimbo y'amaganya, ndetse n'ubu abaririmbyi bose b'abagabo n'abagore basingiza Yosiya mu ndirimbo y'amaganya. Ibyo babigize umuco muri Isiraheli, kandi iyo ndirimbo yanditswe mu gitabo cy'indirimbo z'amaganya.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Yeremiya ahimbira Yoziya indirimbo y’amaganya; ndetse abaririmbyi n’abaririmbyikazi na bo bahimbira Yoziya indirimbo z’amaganya ku buryo uwo muhango ukiriho n’ubu muri Israheli. Nuko izo ndirimbo bazandika mu bitabo by’Amaganya.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Na Yeremiya aborogera Yosiya, n'abaririmbyi bose b'abagabo n'ab'abagore basingiza Yosiya mu miborogo yabo kugeza ubu. Babihindura itegeko mu Bisirayeli, kandi byanditswe mu miborogo.