2 Chronicles 35:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abwira abo Balevi bashinzwe kwigisha Abisiraheli bose, kandi biyeguriye Uhoraho ati: “Mushyire Isanduku y'Isezerano mu Ngoro yubatswe na Salomo mwene Dawidi umwami wa Isiraheli. Si ngombwa kuyiheka ku ntugu. None nimukorere Uhoraho Imana yanyu n'ubwoko bwayo bwa Isiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abalevi bari bashinzwe kwigisha Abayisraheli bose kandi bareguriwe Uhoraho, arababwira ati «Kuva igihe bashyize Ubushyinguro butagatifu mu Ngoro y’Uhoraho, Salomoni mwene Dawudi, umwami wa Israheli, yari yarubatse, ntimwongeye kubuheka ku ntugu zanyu. Ubu ngubu rero nimukorere Uhoraho Imana yanyu n’umuryango wayo Israheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi abwira Abalewi bigishaga Abisirayeli bose, ari bo berejwe Uwiteka ati “Nimushyire isanduku yera mu nzu Salomo mwene Dawidi umwami wa Isirayeli yubatse, nta mutwaro muzongera guheka ku bitugu byanyu. Maze noneho mukorerane Uwiteka Imana yanyu n'ubwoko bwayo bw'Abisirayeli.