2 Chronicles 35:7 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yosiya aha abantu bose bari bahari abana b'intama n'ab'ihene bo mu mikumbi ye, kugira ngo bazitambe ho ibitambo bya Pasika. Umubare wazo wari ibihumbi mirongo itatu, n'ibimasa ibihumbi bitatu na byo bivuye mu mutungo w'umwami.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu matungo magufi Yoziya aha rubanda abana b’intama n’abana b’ihene bagera ku bihumbi mirongo itatu, kugira ngo babibagire Pasika, yongeraho impfizi ibihumbi bitatu zivuye mu mutungo w’umwami.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Yosiya aha abantu bari bahari bose, abana b'intama n'ab'ihene bo mu mikumbi byo kuba ibitambo bya Pasika, umubare wabyo wari inzovu eshatu n'amapfizi ibihumbi bitatu, ibyo byose byavuye mu matungo y'umwami.