2 Chronicles 35:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyegera bye na byo bitanga amatungo bititangiriye itama, biyaha rubanda n'abatambyi n'Abalevi. Hilikiya na Zakariya na Yehiyeli abayobozi b'Ingoro y'Imana, bahaye abatambyi abana b'intama ibihumbi bibiri na magana atandatu zo gutamba ho ibitambo bya Pasika, n'ibimasa magana atatu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abanyacyubahiro be, na bo babyishakiye, bafata mu matungo yabo, bayaha rubanda, abaherezabitambo n’abalevi. Hilikiyahu, Zekariyahu na Yehiyeli, abatware b’Ingoro y’Uhoraho, ni ko gutanga abana b’intama ibihumbi bibiri na magana atandatu, n’impfizi magana atatu, babiha abaherezabitambo ngo babibagire Pasika.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi n'abatware be baha abantu n'abatambyi n'Abalewi ibyo gutamba, babitangana umutima ukunze. Hilukiya na Zekariya na Yehiyeli abatware b'inzu y'Imana, baha abatambyi ibyo gutambaho ibitambo bya Pasika, intama ibihumbi bitatu n'inka magana atatu.