2 Chronicles 35:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abayobozi b'Abalevi ari bo Konaniya n'abavandimwe be, Shemaya na Netanēli, hamwe na Hashabiya na Yeyeli na Yozabadi, baha Abalevi abana b'intama ibihumbi bitanu zo gutamba ho ibitambo bya Pasika, n'ibimasa magana atanu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Konaniyahu n’abavandimwe be Shemayahu, Netaneli, Hashabiyahu, Yehiyeli na Yozabadi bari abatware b’abalevi batanga abana b’intama ibihumbi bitanu n’impfizi magana atanu, babiha abalevi kugira ngo babibagire Pasika.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi na Konaniya na bene se Shemaya na Netaneli, n'abatware b'Abalewi Hashabiya na Yeyeli na Yozabadi, baha Abalewi ibyo gutamba ho ibitambo bya Pasika, intama ibihumbi bitanu n'inka magana atanu.