2 Chronicles 36:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bityo ijambo ry'Uhoraho ryavuzwe n'umuhanuzi Yeremiya rirashyika ari ryo iri “Igihugu kizaba umusaka imyaka mirongo irindwi, kugeza igihe bazaba bamaze kuriha amasabato atubahirijwe.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko huzura ijambo Uhoraho yari yavugishije Yeremiya, agira ati «Igihugu kizamara imyaka mirongo irindwi nta muntu ucyitayeho kugira ngo bandihe ibiruhuko by’amasabato yose batubahirije.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
bisobanurwa ngo kugeza ubwo igihugu kizaba cyishimira amasabato yacyo, ngo ijambo Uwiteka yavugiye mu kanwa ka Yeremiya ribe risohoye, kuko iminsi yose cyabereye umusaka cyajiririje isabato, kimara imyaka mirongo irindwi.