2 Chronicles 4:3 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyo kizenga cyari gifite urugara rutatseho impushya ebyiri z'amashusho y'ibimasa biruzengurutse. Kuri buri metero hariho ibimasa makumyabiri byakoranywe n'icyo kizenga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mu nsi y’urugara rw’icyo kizenga hari hazengurutswe n’ibishushanyo by’impfizi bikurikiranye ku mikono mirongo itatu; byari bikikije rwose ikizenga. Ibyo bishushanyo byari ku mirongo ibiri igerekeranye kandi byari byakoranywe n’icyo kizenga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu bugenya bwacyo hari hakikijwe ibishushanyo by'inka, mu mukono umwe wacyo w'intambike hariho ibishushanyo icumi, bikikije igikarabiro kidendeje. Izo nka zari impushya ebyiri zaremanywe na cyo.