2 Chronicles 4:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yacuze kandi ibikarabiro icumi, bitanu abishyira mu majyepfo y'Ingoro, ibindi bitanu abishyira mu majyaruguru, kugira ngo bajye bogerezamo ibikoresho bigenewe ibitambo bikongorwa n'umuriro. Abatambyi biyuhagiriraga muri cya kizenga gikozwe mu muringa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Salomoni acurisha imivure cumi; itanu ayishyira ibumoso, indi itanu ayishyira iburyo, kugira ngo bajye bayogerezamo: bogerezagamo ibikoresho bigenewe ibitambo bitwikwa, naho abaherezabitambo biyuhagiriraga mu kizenga cy’amazi cy’imiringa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Arema n'ibikarabiro cumi, bitanu abishyira iburyo, ibindi bitanu ibumoso, ngo bajye bogerezamo ibintu by'igitambo cyoswa. Ariko igikarabiro kidendeje cyari icy'abatambyi cyo gukarabiramo.