2 Chronicles 5:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Muri iyo Sanduku y'Isezerano, harimo gusa bya bisate bibiri by'amabuye Musa yari yarashyizemo ari i Horebu, igihe Uhoraho yagiranaga Isezerano n'Abisiraheli bamaze kuva mu Misiri.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nta kintu na kimwe cyari mu Bushyinguro uretse ibisate bibiri by’amabuye Musa yashyizemo ari i Horebu, igihe Uhoraho yagiranaga Isezerano n’Abayisraheli bava mu Misiri.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mu isanduku nta kintu cyabagamo keretse ibisate bibiri Mose yashyiriyemo i Horebu, ubwo Uwiteka yasezeranaga n'Abisirayeli isezerano, bava muri Egiputa.