2 Chronicles 6:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
arasenga ati: “Uhoraho Mana ya Isiraheli, nta yindi mana ihwanye nawe ari mu ijuru ari no ku isi. Wowe usohoza Isezerano wagiranye n'abantu bawe, kandi ukababera indahemuka igihe bakumvira babikuye ku mutima.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
maze aravuga ati «Uhoraho, Mana ya Israheli, nta Mana yindi iriho, ari mu ijuru, ari no ku isi, ihwanye nawe, wowe ukomereza Isezerano n’impuhwe abagaragu bawe, iyo bakugenda imbere n’umutima wabo wose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Arasenga ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli, nta mana ihwanye nawe mu ijuru cyangwa mu isi, ikomeza gusohoreza isezerano abagaragu bawe no kubagirira ibambe, bagendera imbere yawe n'umutima wose.