2 Chronicles 6:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero Uhoraho Mana y'Abisiraheli, ukomeze ibyo wasezeraniye data Dawidi umugaragu wawe, ubwo wamubwiraga uti: ‘Abagukomokaho nibitwara neza mu migenzereze yabo, bakumvira Amategeko yanjye nk'uko wanyumviye, ntihazigera habura umuntu wo muri bo uzicara ku ntebe ya cyami, kugira ngo abe umwami w'Abisiraheli.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
None ubu ngubu, Uhoraho Mana ya Israheli, komereza data ijambo wamubwiye, ugira uti ’Ntihazabura na rimwe umwe mu bana bawe uzicara imbere yanjye ku ntebe y’ubwami bwa Israheli, niba abana bawe babaye indahemuka mu mico, bagakurikiza amategeko yanjye, nk’uko wowe wabigenjeje.’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko rero none Uwiteka Mana ya Isirayeli, komeza ibyo wasezeranije umugaragu wawe umukambwe wanjye Dawidi, nk'uko wamubwiye uti ‘Ntuzabura umuntu wo kwicara ku ntebe y'ubwami bwa Isirayeli imbere yanjye, niba abana bawe bazitonda mu ngeso zabo, bakagendera mu mategeko yanjye nk'uko wagenderaga imbere yanjye.’