2 Chronicles 6:18 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Mbese koko Mana, wabasha guturana n'abantu ku isi? Ijuru nubwo ari rigari bihebuje, ntabwo urikwirwamo nkanswe iyi Ngoro nakubakiye!
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko se koko, Imana ishobora guturana n’abantu ku isi? Ijuru ubwaryo ndetse n’ishema ryaryo ntushobora kurikwirwamo, nkanswe iyi Ngoro nubatse!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Ariko se ni ukuri koko, Imana izaturana n'abantu mu isi? Dore ijuru ndetse n'ijuru risumba ayandi nturikwirwamo, nkanswe iyi nzu nubatse.