2 Chronicles 6:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ujye wita ku ugutakamba kwanjye, no ku ugutakamba k'ubwoko bwawe bw'Abisiraheli nibasenga berekeye aha hantu. Ujye wumva uri mu ijuru aho utuye, kandi ujye utwumva utubabarire.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Jya wumva ugutakamba umugaragu wawe n’umuryango wawe Israheli bazagirira aha hantu! Wowe, ujye wumvira mu ijuru aho utuye, wumve kandi ugire impuhwe!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ujye wumva kwinginga k'umugaragu wawe n'ukw'abantu bawe b'Abisirayeli, uko bazajya basenga berekeye aha hantu. Ni koko ujye wumva uri mu buturo bwawe ari bwo ijuru, kandi uko uzajya wumva ubabarire.