2 Chronicles 6:28 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Inzara nitera mu gihugu cyangwa hagatera icyorezo cy'indwara, cyangwa imyaka igatsembwa n'amapfa cyangwa ikabora, inzige cyangwa ibihōre nibitera, cyangwa umwanzi akagotera abantu bawe mu mijyi yabo, icyago cyangwa icyorezo icyo ari cyo cyose kigatera,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nihatera inzara mu gihugu, hagatera icyorezo, imyaka ikarumba, hagatera inzige, n’ibihore, umwanzi agatera imigi yose y’igihugu, hakaduka icyorezo n’indwara iyo ari yo yose,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Inzara nitera mu gihugu cyangwa mugiga, cyangwa kurumbya cyangwa gikongoro, cyangwa inzige cyangwa kagungu, cyangwa ababisha nibabagotera mu gihugu kirimo imidugudu yabo, nubwo hatera ibyago cyangwa indi ndwara yose,