2 Chronicles 6:33 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
uzamwumve uri mu ijuru aho utuye. Uwo munyamahanga uzamuhe icyo agusabye cyose, kugira ngo abantu bose bo ku isi bakumenye kandi bagutinye, nk'uko ubwoko bwawe bwite bw'Abisiraheli bubigenza. Abantu bazamenya kandi ko iyi Ngoro nubatse ari wowe nayeguriye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
wowe, uzumvire mu ijuru aho utuye, maze wubahirize ibyo umunyamahanga azaba yagusabye byose, kugira ngo amahanga yose y’isi azamenye izina ryawe, maze agutinye nk’uko Israheli, umuryango wawe ubigenza, kandi bazamenye ko izina ryawe ryambarizwa muri iyi Ngoro nubatse.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
ujye wumva uri mu ijuru ari ryo buturo bwawe, umarire uwo munyamahanga ibyo agutakambira byose, bitume amoko yose yo mu isi amenya izina ryawe, akubahe nk'uko ubwoko bwawe bwa Isirayeli bukubaha, kandi bamenye yuko iyi nzu nubatse yitwa iy'izina ryawe.