2 Chronicles 6:34 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
“Uhoraho, nutegeka ubwoko bwawe ku rugamba kurwanya umwanzi wabo, aho urugamba ruzaba rwabereye hose nibagusenga berekeye uyu murwa witoranyirije, berekeye n'iyi Ngoro nakubakiye,
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe umuryango wawe uzatera abanzi bawo ukajya kubarwanyiriza aho uzaba wabohereje aho ari ho hose, nusenga Uhoraho werekeje ku murwa watoranyije n’Ingoro nubakiye izina ryawe,
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
“Abantu bawe nibatabara bakajya kurwana n'ababisha mu nzira yose uzabagabamo, maze bakagusenga berekeye uyu murwa watoranije n'inzu nubakiye izina ryawe,