2 Chronicles 6:41 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None rero Uhoraho Mana, haguruka, ngwino aho wateguriwe gutura, ngwino ube hamwe n'Isanduku iranga ububasha bwawe. Uhoraho Mana, Abatambyi bawe nibarangwe n'agakiza, abayoboke bawe nibasābwe n'ibyishimo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubu rero, Uhoraho Mana, haguruka, wowe n’Ubushyinguro burimo imbaraga zawe, maze uze aha hantu h’uburuhukiro! Abaherezabitambo bawe, Uhoraho Mana, nibagire amahoro, kandi n’abayoboke bawe nibasabagizwe n’ibyishimo!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko rero none Uwiteka Mana, haguruka winjire mu buruhukiro bwawe wowe ubwawe n'isanduku y'icyubahiro cyawe, abatambyi bawe Uwiteka Mana bambikwe agakiza, abakunzi bawe banezererwe amahirwe.