2 Chronicles 6:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
kuva igihe mvanye ubwoko bwanjye mu Misiri, nta mujyi: n'umwe nigeze mpitamo mu ntara zose za Isiraheli wo kubakwamo Ingoro bansengeramo. Nta n'undi muntu nigeze ntoranya kugira ngo ayobore ubwoko bwanjye bw'Abisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
’Kuva umunsi navaniye umuryango wanjye mu Misiri, nta wundi mugi nahisemo mu miryango yose ya Israheli kugira ngo nubakemo Ingoro ikwiriye izina ryanjye, kandi nta muntu n’umwe nahisemo kugira ngo abe igikomangoma muri Israheli, umuryango wanjye;
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
‘Uhereye igihe nakuriye ubwoko bwanjye mu gihugu cya Egiputa, nta mudugudu wo mu miryango ya Isirayeli yose nigeze gutoranya wo kubakwamo inzu ngo izina ryanjye riyibemo, kandi nta muntu natoranyije kuba umutware w'ubwoko bwanjye bwa Isirayeli.