2 Chronicles 7:10 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ibyo birangiye, ku itariki ya makumyabiri n'eshatu y'ukwezi kwa karindwi, umwami asezerera abantu. Basubira iwabo banezerewe kandi bishimye, kubera ibyiza byose Uhoraho yagiriye Dawidi na Salomo n'ubwoko bwe bw'Abisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko ku munsi wa makumyabiri n’itatu w’ukwezi kwa karindwi Salomoni asezerera abantu basubira mu mahema yabo, bagenda bishimye kandi imitima yabo inejejwe n’ibyiza Uhoraho yari yagiriye Dawudi, Salomoni, n’umuryango we Israheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze ku munsi wa makumyabiri n'itatu wo mu kwezi kwa karindwi, Salomo asezerera abantu ngo batahe. Bajya iwabo banezerewe, kandi bishimiye mu mitima ibyo Uwiteka yari yeretse Dawidi na Salomo n'ubwoko bwe bwa Isirayeli.