2 Chronicles 7:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye bakicisha bugufi bakansenga, bakangarukira bakareka ibyaha byabo, nzabumva ndi mu ijuru. Nzabumva maze mbababarire ibicumuro byabo, kandi ngarure ituze mu gihugu cyabo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye bakicisha bugufi, bagasenga, bagashaka uruhanga rwanjye kandi bakareka ingeso mbi zabo, nanjye nzumvira mu ijuru mbabarire ibicumuro byabo kandi nkize igihugu cyabo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu.