2 Chronicles 7:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abatambyi bari mu myanya yabo, Abalevi na bo bari ku rundi ruhande bafite ibicurangisho byo kuririmbira Uhoraho, Umwami Dawidi yari yarakoreshereje guhimbaza Uhoraho kuko ineza ye ihoraho iteka ryose, bakurikije uko Dawidi yabibatoje. Abatambyi bavuzaga amakondera, abantu bose bahagaze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abaherezabitambo bari bahagaze mu mwanya wabo, naho abalevi bari bafite ibyuma byo kuririmbira Uhoraho, bya bindi umwami Dawudi yari yarakoreshereje guhimbaza Uhoraho «Kuko ubudahemuka bwe buhoraho iteka!» Ni bo baririmbaga ibisingizo Dawudi yari yarahimbye. Abaherezabitambo babari iruhande bavuzaga amakondera, naho Abayisraheli bose bahagaze.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi abatambyi bari bahagaze ku mirimo yabo, Abalewi na bo bari bafite ibintu bivugirizwa Uwiteka, ibyo Umwami Dawidi yari yarakoreshereje guhimbarisha Uwiteka, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose, n'ibyo Dawidi yakoresheje iyo yashakaga guhimbarisha Uwiteka imirimo yabo. Abatambyi bavugiriza amakondera imbere ya bose, Abisirayeli bose na bo bari bahagaze.