2 Chronicles 8:11 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Salomo avana umukobwa w'umwami wa Misiri mu Murwa wa Dawidi, amujyana mu nzu yamwubakiye. Yaribwiraga ati: “Ntabwo umugore wanjye agomba kuguma mu Murwa wa Dawidi umwami wa Isiraheli, kuko ahashyizwe Isanduku y'Isezerano ry'Uhoraho ari ahamweguriwe.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Salomoni azamura umukobwa wa Farawo, amuvana mu murwa wa Dawudi, amujyana mu nzu yamwubakiye, kuko yibwiraga ati «Umugore wanjye ntagomba kuba mu nzu ya Dawudi, umwami w’Abayisraheli, kuko ari ahantu hatagatifu Ubushyinguro bw’Uhoraho bwinjiye.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Icyo gihe Salomo yimura umugore we, umukobwa wa Farawo wabaga mu mudugudu wa Dawidi, amushyira mu nzu yamwubakiye kuko yavugaga ati “Umugore wanjye ntazaba mu nzu ya Dawidi umwami wa Isirayeli kuko ari ahantu hera, aho isanduku y'Imana yageze.”