2 Chronicles 8:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko ibyo Salomo yari yarateganyije birangira bityo, kuva igihe atangiriye kubaka Ingoro y'Uhoraho kugeza igihe irangiriye. Ubwo rero Ingoro y'Uhoraho yari itunganye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko imirimo yose ya Salomoni iratungana, kuva ku munsi bubatseho urufatiro rw’Ingoro y’Uhoraho kugera igihe Ingoro y’Uhoraho yuzuriye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko imirimo ya Salomo yose iratunganywa kugeza ku munsi yashyiriyeho imfatiro z'inzu y'Uwiteka, no kugeza aho yuzuriye. Nuko inzu y'Uwiteka iruzura.