2 Chronicles 8:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami Hiramu amwoherereza amato atwawe na bamwe mu basare be bazobereye mu by'amazi. Abo basare bajyana n'aba Salomo mu gihugu cya Ofiri, bahakura toni cumi n'eshanu z'izahabu bazishyikiriza Umwami Salomo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Huramu amwoherereza amato arimo abagaragu be bamenyereye inyanja. Bajyana n’abagaragu ba Salomoni, baragenda bagera i Ofiri, bakurayo zahabu ingana n’amatalenta magana ane na mirongo itanu, bayizanira umwami Salomoni.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hiramu amwoherereza inkuge zijyanwa n'abagaragu be bamenyereye inyanja, bajyana n'abagaragu ba Salomo Ofiri, bakurayo italanto z'izahabu magana ane na mirongo itanu bazishyira Umwami Salomo.