2 Chronicles 9:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwamikazi w'i Sheba yumvise ko Umwami Salomo yabaye ikirangirire, aza kumusura kugira ngo amubaze ibibazo by'insobe. Yageze i Yeruzalemu ashagawe n'abantu benshi, n'ingamiya nyinshi zihetse imibavu n'izahabu nyinshi n'amabuye y'agaciro. Ubwo agirana imishyikirano na Salomo, amubwira ibyo yari afite ku mutima byose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwamikazi w’i Saba yumva bamamaza Salomoni. Nuko aza i Yeruzalemu ashagawe n’imbaga nyamwinshi, n’ingamiya zihetse imibavu na zahabu nyinshi n’amabuye y’agaciro gakomeye, azanywe no kumwinjisha ibibazo by’urusobekerane. Ageze kwa Salomoni amubwira ibyo yari afite ku mutima byose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umugabekazi w'i Sheba yumvise inkuru ya Salomo, aza i Yerusalemu azanywe no kumubaza ibinaniranye amugerageza. Yari azanye n'abantu benshi cyane n'ingamiya zihetse ibihumura neza, n'izahabu nyinshi cyane n'amabuye y'igiciro cyinshi. Ageze kuri Salomo amurondorera ibyari mu mutima we byose.