2 Chronicles 9:14 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
utabariyemo amahōro yakwaga abantu no ku bicuruzwa byinjizwaga mu gihugu. Abami bose bo muri Arabiya n'abategetsi b'intara bazaniraga Salomo izahabu n'ifeza.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
hatabariwemo amakoro y’abagenzi n’imisoro y’abacuruzi. Abami bose ba Arabiya n’abatware b’igihugu baturaga umwami zahabu na feza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
udashyizeho izo abagenza n'abacuruzi bazanaga, kandi abami ba Arabiya bose n'abatware bo mu gihugu bajyaga bazanira Salomo izahabu n'ifeza.