2 Chronicles 9:21 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwami Salomo yari afite amato yajyaga mu bucuruzi bwa kure, atwawe n'abasare b'Umwami Hiramu. Buri myaka itatu ayo mato yatahukanaga izahabu n'ifeza, n'amahembe y'inzovu, n'inkima hamwe n'inyoni.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko umwami yari afite amato yajyanaga abagaragu ba Huramu i Tarishishi kandi buri myaka itatu amato y’i Tarishishi yahagarukaga yuzuye zahabu, feza, amahembe y’inzovu, inguge n’inyoni nziza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko umwami yari afite inkuge zajyaga zijya i Tarushishi zijyanwa n'abagaragu ba Hiramu. Uko imyaka itatu yashiraga, inkuge z'i Tarushishi zajyaga zigaruka zizanye izahabu n'ifeza, n'amahembe y'inzovu n'inkima na tawusi.