2 Chronicles 9:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Buri mwaka umuntu wese wazaga kumureba yazanaga amaturo agizwe n'ibikoresho by'ifeza n'iby'izahabu, n'imyambaro n'intwaro n'imibavu, n'amafarasi n'inyumbu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Buri wese yazanaga ituro rye, ari byo ibintu bya feza, ibintu bya zahabu, imyambaro, intwaro, imibavu, amafarasi n’inyumbu, kandi bakabizana uko umwaka utashye.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwazaga wese yazanaga ituro rye, ibintu by'ifeza n'iby'izahabu n'imyambaro, n'intwaro zo kurwanisha n'ibihumura neza n'amafarashi n'inyumbu. Ni ko byagendaga uko umwaka utashye.