2 Chronicles 9:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yiboneye ibyokurya byagaburwaga ku meza ye, n'uburyo abategetsi bicazwaga mu byicaro byabo, n'ukuntu abahereza be bari bambaye imyambaro yabigenewe. Yiboneye kandi gahunda y'abashinzwe ibyokurya by'umwami, n'ibitambo yatambiraga mu Ngoro y'Uhoraho. Umwamikazi aratangara cyane.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
ibiribwa byo ku meza ye, amacumbi y’abagaragu be, imiherereze y’abagaragu be n’imyambarire yabo, abahereza b’inzoga be n’imyambarire yabo, ibitambo bitwikwa yaturiraga mu Ngoro y’Uhoraho, arumirwa abura urwo avuga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
n'ibyokurya byo ku meza ye n'imyicarire y'abagaragu be, no guhereza kw'abahereza be n'imyambarire yabo, n'abahereza be ba vino n'imyambarire yabo, n'urwuririro yazamukiragaho ajya mu nzu y'Uwiteka, arumirwa bimukura umutima.