2 Chronicles 9:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyamara sinigeze mbyemera kugeza ubwo niyiziye nkabyibonera ubwanjye. Koko rero nsanze nta n'igice cyabyo nabwiwe. Ubwenge bwawe n'ubukungu bwawe birenze ibyo nabwiwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Sinemeraga ibyavugwaga kugeza ubwo niyizira nkibonera n’amaso yanjye; none nsanze nta n’icya kabiri cy’ubwenge bwawe bari bamenyesheje! Urengeje kure mu buhanga no mu mico ubwamamare nari narakumviseho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko sindakemera ibyo bavuze kugeza aho naziye nkabyirebera n'ayanjye maso, kandi mbonye ko ntabwiwe n'igice cy'ubwenge bwawe bukomeye, urengeje inkuru numvise.