2 Corinthians 1:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ngiki ikidutera ishema: ni uko umutima wacu utwemeza ko twabaye kuri iyi si cyane cyane muri mwe, twiyoroheje tutaryarya kandi tubikesha Imana. Ibyo ntitwabitewe n'ubwenge bw'abantu, ahubwo twabitewe n'ubuntu Imana itugirira.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dore ishema ryacu aho rishingiye: ni uko umutimanama wacu utwizeza ko twabayeho kuri iyi si, cyane cyane muri mwe, mu bwiyoroshye no mu butaryarya biva ku Mana, tudakurikije ubwenge bw’abantu, ahubwo tuyobowe n’ineza y’Imana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kwishima kwacu ni uku: ni ibyo umutima wacu uhana uhamya yuko ingeso twagiraga mu isi, kandi cyane cyane kuri mwe, ari ukwera no kutaryarya kuva ku Mana no kudakurikiza ubwenge bwa kavukire, ahubwo gukurikiza ubuntu bw'Imana.