2 Corinthians 1:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Koko rero Kristo Yezu Umwana w'Imana twamamaje iwanyu – jye na Silasi na Timoteyo – ntabwo icyarimwe yaba “Yego” na “Oya”, ahubwo we nta kindi kimuvamo kitari “Yego”.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko rero, Umwana w’Imana, Kristu Yezu, twamamaje iwanyu, jyewe, Silivani na Timote, si uko ateye. Ntiyabaye icyarimwe «yego» na «oya», yabaye «yego» gusa!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kuko Umwana w'Imana Yesu Kristo, uwo twababwirije ibye jyewe na Siluwano na Timoteyo atari “Yee”, kandi ngo abe “Oya”, ahubwo muri we harimo “Yee” gusa.