2 Corinthians 1:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe twe tubabazwa ni ukugira ngo mwe Imana ibahumurize inabakize, kandi igihe Imana iduhumuriza ni ukugira ngo namwe ibahumurize, ibashoboze kwihanganira iyo mibabaro dusangiye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbese amagorwa turimo, si yo ababyarira guhumurizwa no kurokoka? Kandi se iyo duhumurijwe, si byo bibabyarira kwihanganira imibabaro dusangiye, maze mukagira ituze?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Iyo tubabazwa tuba tubabarizwa kugira ngo muhumurizwe no gukizwa, kandi iyo duhumurizwa tuba duhumurijwe no kugira ngo muhumurizwe namwe, mubone uko mwihanganira imibabaro imwe n'iyo natwe tubabazwa.