2 Corinthians 1:8 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bavandimwe, turashaka ko mumenya amakuba twagiriye mu ntara ya Aziya. Yari menshi bikabije, ntiyari ayo kwihanganirwa ku buryo twihebye, ntitwaba tukiringiye kubaho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Koko, bavandimwe, ntitwabahisha akaga twagiriye muri Aziya; twakutse umutima birenze imivugire, tugeza n’aho twiheba nk’abagiye gupfa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bene Data, ntidushaka yuko mutamenya amakuba yatubereyeho muri Asiya, ko twaremerewe cyane kuruta ibyo dushobora ndetse bigatuma twiheba ko tuzapfa,