2 Corinthians 10:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Jyewe Pawulo ndabinginga nkoresheje ubugwaneza no kugira neza bya Kristo. Bavuga ko iyo turi kumwe mba nk'intama, twaba tutari kumwe nkaba nk'intare.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni jyewe Pawulo ubibisabiye ubwanjye, mu bugwaneza n’ituze bya Kristu. Muvuga ko iyo turi kumwe niyoroshya, naba ndi kure nkabisha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Jyewe Pawulo ubwanjye ndabinginga ku bw'ubugwaneza n'ineza bya Kristo, ni jye woroheje muri mwe imbere yanyu, ariko iyo ntari kumwe namwe ndabatinyuka.