2 Corinthians 11:23 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ese ni abagaragu ba Kristo? Noneho reka mvuge nk'uwataye umutwe! Jyewe ndi we kubarusha. Uti kuki? Nabarushije gukora nshishikaye cyane, nabarushije gufungwa kenshi, nabarushije gukubitwa ibiboko byinshi bikabije, ndetse nabarushije no kuba nenda gupfa hato na hato.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbese bakorera Kristu? — Reka mvuge amateshwa — Ndabarusha bose! Mu miruho? Narabarushije! Mu buroko? Incuro nyinshi kubarusha! Inkoni? Nakubiswe izitabarika! Amakuba y’urupfu? Nayagize hato na hato!
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Si abakozi ba Kristo bagabura ibye? (Noneho ndavuga nk'umusazi), ndabarusha. Mbarusha mu mihati, mbarusha gushyirwa mu mazu y'imbohe, mbarusha cyane gukubitwa birenze urugero: kenshi nari mu kaga k'urupfu.