2 Corinthians 11:9 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo nagiraga icyo nkenera igihe nari iwanyu, nta muntu n'umwe nigeze ndushya ngira icyo mwaka. Abavandimwe baturutse muri Masedoniya ni bo bamaze ubukene bwose nari mfite. Bityo ku buryo bwose nirinze kubarushya kandi nzakomeza kubyirinda.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Iyo nagiraga icyo nkenera ndi iwanyu, nta we nigeze ndushya, kuko ibyo nari mbuze nabihabwaga n’abavandimwe baturutse muri Masedoniya. Iteka ryose nirinze kubagora, kandi nzakomeza kubyirinda.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
kandi ubwo nari kumwe namwe ngakena sinagize uwo mbera ikirushya, kuko bene Data bavuye i Makedoniya bankenuye. Muri byose nirindaga kutabaremerera, kandi na none nzakomeza kubyirinda.