2 Corinthians 12:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubu niteguye kuzaza iwanyu ubwa gatatu kandi nta bwo nzabarushya ngira icyo mbasaba. Si ibyanyu nshaka ahubwo ni mwebwe ubwanyu. Erega abana si bo bakwiye kuzigama ibyo gukenura ababyeyi babo, ahubwo ababyeyi ni bo bakwiye kubikorera abana babo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubu niteguye kugaruka iwanyu ubwa gatatu, kandi nta bwo nzabagora; kuko atari ibintu byanyu ndangamiye, ahubwo ari mwebwe ubwanyu. Si abana bagomba kuzigamira ababyeyi, ahubwo ababyeyi ni bo babikorera abana babo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Dore ubu ni ubwa gatatu nitegura kuza iwanyu, kandi sinzababera ikirushya. Si ibyanyu nshaka ahubwo ni mwe ubwanyu nshaka, kuko abana badakwiriye guhunikira ababyeyi, ahubwo ababyeyi ni bo bakwiriye guhunikira abana.