2 Corinthians 12:15 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Jyewe rero nashimishwa no gutanga ibyo mfite byose ku bwanyu, ndetse nanjye ubwanjye nkitanga byimazeyo. Mbese koko mwabasha kunkunda urumamo, kandi jye mbakunda bigeze aho?
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ku binyerekeye, nahara ibyanjye byose, nanjye nkitanga wese ntizigamye, mbigirira mwe. Ese kuba mbakunze by’agahebuzo byamviramo gukundwa urumamo?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ku bwanjye nanezezwa cyane no gutanga ibyanjye, ndetse no kwitanga rwose nitangira ubugingo bwanyu, nubwo uko ndushaho kubakunda ari ko urukundo mwankundaga rurushaho kugabanuka.