2 Corinthians 12:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mbese mwibwiye ko tumaze igihe kingana gitya tubireguraho? Si ko biri ahubwo imbere y'Imana tuvuga ibyo Kristo ashaka. Ncuti dukunda, ibyo byose twabibabwiriye kugira ngo byubake ubugingo bwanyu.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hashize umwanya mutekereza ko turiho tubireguraho? Oya da! Turavugira imbere y’Imana, muri Kristu. Kandi ibyo byose, nkoramutima zacu, bibere kubagwa neza.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uhereye kera mwibwira yuko tubireguraho, ariko imbere y'Imana, Kristo ni we utuvugiramo. Nuko bakundwa, byose tubivugiye kubakomeza.